Search
Close this search box.

Amahirwe urubyiruko rukwiye gukoresha mu gusezera ubushomeri



Kimwe mu bintu bishobora kuza imbere mu byo wabwirwa na benshi mu rubyiruko rw’u Rwanda, ni uko bamara kwiga ariko bakabura akazi, bakakubwira ko ubushomeri bubarembeje.

Ni ikibazo Leta y’u Rwanda izi ku buryo yanashyizeho gahunda zitandukanye ziteza imbere urubyiruko zirimo no guhanga imirimo mishya, dore ko nko muri gahunda y’imyaka irindwi izarangira mu mpera za 2024 ari uguhanga imirimo miliyoni 1,5, ndetse Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Ass. Prof. Bayisenge Jeannette akaba aherutse gutangaza ko iyo gahunda igeze ku kigero cya 90% ishyirwa mu bikorwa.

Umujyi wa Kigali na wo kuva mu 2015 washyizeho gahunda wise ‘Job Net’, yo guhuza urubyiruko rushaka akazi ndetse n’abakoresha cyangwa ibigo bigatanga, mu kugabanya ubushomeri mu rubyiruko ku buryo mu gihe bitegenyijwe ko abatuye muri Kigali bazikuba kabiri mu myaka 20 iri imbere bakava kuri miliyoni hafi ebyiri bakagera kuri enyi, abarimo urubyiruko ruzaba ruhatuye ariko runafite ibyo rukora birubashisha kuhaba.

Iyi gahunda ya ‘Job Net’ ni ngarukamwaka, ndetse raporo y’Umujyi wa Kigali igaragaza ko kuva mu mwaka 2015 kugeza mu 2023 abiganjemo urubyiruko 4103 bahawe akazi gahoraho, 5067 bahabwa ak’igihe gito, 7147 bahabwa aho kwimenyereza umwuga, mu gihe 10,629 bahawe amahugurwa binyuze muri iyi gahunda.

Ku wa 15 Gicurasi 2024 ubwo Umujyi wa Kigali wongeraga guhuza ku nshuro ya 13 urubyiruko rushaka akazi ndetse n’ibigo bigatanga mu gikorwa cyabereye muri Camp Kigali, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel yagaragaje ko iyi gahunda iri gutanga umusaruro bityo ko urubyiruko rudakwiriye kuyikerensa.

Ati ‘‘Umujyi wa Kigali rero washyizeho gahunda zitandukanye zo gukemura ibibazo by’abantu bakenera akazi harimo n’iyi gahunda ya ‘Job Net’, ubu tumaze gukora inshuro nyinshi ikaba imaze gutanga umusaruro ufatika, kuko muri ‘Job Net iheruka urubyiruko rusaga 648 babonye akazi gahoraho, abagera kuri 295 babona akazi k’igihe gito, hanyuma abagera ku 1848 babasha kwemererwa kwimenyereza akazi, naho abagera ku 1725 babasha kubona amahugurwa.’’

Ibigo 63 bikorera mu Rwanda na byo byitabiriye iyi gahunda mu 2023 kugira ngo birambagize abakozi beza, ni byo byagize uruhare mu gutuma ibyo bishoboka.

Si ibitanga akazi gusa byitabira kuko uhasanga n’ibigo bitera inkunda imishinga y’urubyiruko, ndetse n’ibitanga amasomo yiganjemo ay’igihe gito yagira uruhare runini mu kungerera ubumenyi urubyiruko ku buryo rubasha kunoza akazi rwahawe, cyangwa rugateza imbere imishinga yarwo.

Iyi gahunda kandi yitabirwa na byinshi mu bigo bikomeye mu Rwanda birimo MTN Rwanda, Banki ya Kigali, Ikigega gishinzwe guteza imbere imishinga mito n’iciriritse (BDF), umushinga Hanga Akazi w’ Ikigega cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID), KSP Rwanda, Corps Africa, Pharo Foundation ndetse n’ibindi.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Ass. Prof. Bayisenge Jeannette yibukije urubyiruko ko igihugu kibari hafi kugira ngo kibamenyeshe amahirwe ahari harimo n’iyi gahunda ya ‘Job Net’ arusaba kutayapfusha ubusa, ndetse anabasaba no kugira uruhare mu ihangwa ry’imirimo mishya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter