Niyomugabo Jean de Dieu ni umusore ushongesha ibyuma bishaje akabikoramo ibikoresho bizima nk’amasafuriya, imitako ishyirwa ku nzugi z’ibipangu n’ibindi bikorwa mu byuma.
Uyu rwiyemezamirimo ukiri muto, akomoka mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Bugeshi, Akagari ka Kabumba.
Mu 2019 ni bwo Niyomugabo yinjiye muri uyu mwuga wo gukora ibikoresho birimo amasafuriya, imitako ishyirwa ku bipangu, amashyiga y’ibyuma n’ibindi bikorwa mu byuma, yifashishije ibyuma bishaje byajugunywe.
Niyomugabo watangiye uyu mwuga bisa n’amaburakindi, asobanura urugendo rwe rwo kwikorera avuga ko yahereye mu myuga itandukanye ariko ntibyamukundira, yewe yagerageje no gukina filime nyuma y’igihe gito arisezerera.
Uyu musore w’imyaka 27, ngo yageze aho yicara ku gatebe atekereza ku mushinga yakora akareka kuba umutwaro ku babyeyi kuko bakomezaga kumutunga kandi akuze.
Uyu muhanga mu kubyaza umusaruro ibyuma bishaje, yakuriye mu muryango w’abahinzi uringaniye. Ntagushidikanya ababyeyi n’abandi bavandimwe bari bamwitezeho byinshi nk’umwana wakandagiye mu ishuri, mu gihe Niyomugabo yaburaga ahazaza kubera ubushomeri nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye mu 2015.
Yahereye ku gusana ibikoresho byangiritse birimo za televiziyo, telefoni n’ibindi bikoresho bikoresha amashanyarazi ariko ntanyurwe n’umusaruro bimuha. Ubwo yinyabyaga mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yageze ahantu bakora ibikoresho bifashishije ibyuma bishaje asaba ko bamuhugura na we akabimenya, icyakora byamufashe amezi arindwi abyigishwa.
Ntiyatinze mu mayira nk’uko abivuga. Yatangiye gushaka ibyuma bishaje atangira kwikorera, ibyo bikoresho ndetse rubanda bamushima muri uyu mwuga. Kubona ubushobozi bwo kugura ibi byuma bishaje na byo byamubereye imbogamizi, ahura n’indi mbogamizi yo kwizerwa n’abagura ibikoresho yakoze kuko bumvaga bidashoboka kuba icyuma gishaje cyabyara ikintu kizima kigurwa.
Binyuze mu cyizere yaremye mu mutima we, yakomeje gukora yifashishije imashini gakondo kuko nta bushobozi yarafite bwo kubona izigezweho. Kubera gukoresha imbaraga yabashije kwigurira imashini y’umuriro n’indi y’intoki.
Mu kiganiro kirambuye yagiranye na KURA, Niyomugabo Jean de Dieu yasobanuye ko mu mikorere ye yifashisha ubutaka, imashini y’intoki, imashini icomekwa ku muriro, ‘cadres’ z’ibiti n’ibindi byoroheje.
Amaze kugera kuri byinshi birimo ikibanza kirimo n’inzu, yaguze moto yiguriye akayishyira mu muhanda ikaba imwinjiriza buri munsi, ndetse yashinze ‘dépôt’ iranguza ibinyobwa bya BRALIRWA.
Yifuza kugera kure no kwagura ibikorwa bye bikagera ku rwego mpuzamahanga, akaba ikiraro cyambutsa urubyiruko bagenzi be abaha imirimo, igihe azaba afite imashini zihagije.
Ibyiza yabonye mu kwikorera no gutinyuka byamuteye kugira icyo yisabira urubyiruko rugitinya kwikorera.
Ati “Urubyiruko rugitinya nabagira inama yo gukura amaboko mu mifuka bagakora ariko kandi bakiyumva nk’abashoboye. Ibitekerezo byabo bakabishyira mu bikorwa n’iyo byakwanga ariko bakagerageza, dore ko ari bo mbaraga z’igihugu n’umuryango”.

Niyomugabo yihangiye umurimo wo gushongesha ibyuma

Ibyuma Niyomugabo ashongesha bikorwamo ibikoresho bitandukanye