Ndikubwimana Eric na Niyogushimwa Nathanaël ni abanyeshuri ba RP Musanze bakoze ikoranabuhanga bise “Anti-pragiarism system for academic research project” ribika imishinga yakozwe mu bushakashatsi, ntiyibwe.
“Pragiarism system” ni porogaramu igaragaza ko umushinga umuntu yakoze ari igitekerezo cye cyangwa yacyibye ahandi, bityo umwarimu cyangwa undi muntu ushinzwe kugenzura imishinga akamenya niba hari aho yagikuye cyangwa cyavuye mu mutwe we.
Ndikubwimana na Niyogushimwa bifashishije ubwenge bw’ubukorano [AI], bakoze iyi porogaramu ya “Anti-Pragiarism” izakoresha iri koranabuhanga mu kugenzura iyo mishinga yamuritswe, basuzuma ko yizewe cyangwa yibwe kubera ubunebwe.
Aganira na KURA, Ndikubwimana yavuze ko ubunebwe butuma bamwe mu banyeshuri bari gusoza ishuri bahitamo guterura imishinga y’abandi irangiye aho gutekereza byagutse no guhanga udushya barema iyabo, bagatanga umusanzu ku ireme ry’uburezi.
Yongeyeho iri koranabuhanga yakoranye na mugenzi we rizorohera buri wese uzarikoresha kuko ritagoranye.
Ati “Uburyo twayikozemo buroroshye. Yaba kubona imishinga yakozwe no kugenzura ko iyamuritswe yizewe, itibwe cyangwa ngo iterurwe ahandi.”
Yakomeje agira ati “N’umunyeshuri ashobora kujya ku ishakiro agashyiramo igitekerezo cye, iyo sisiteme ikamubwira niba icyo gitekerezo kitarakoreshejwe cyangwa yagikomeza.”
Yasobanuye ko bakoze igeregeza bahereye ku banyeshuri biga muri Kaminuza ya RP Musanze bakabona ari ikoranabuhanga rikora neza kandi rifasha ku ruhande rw’umunyeshuri n’umwarimu.
Ati “Twarabitangiye dukora igeregeza mu kigo cyacu tubona birakora ariko turifuza kuyishyira hanze ku buryo abanyeshuri n’abarimu bo mu bindi bigo batangira kuyikoresha.”
Ndikubwimana yongeyeho ko iri koranabuhanga bubatse umuntu yarikoresha aburana ibihangano bye byibwe.
Yasabye urubyiruko kudatinya guhanga udushya, cyane mu bijyanye n’ikoranabuhanga.
Ati “Inama naha urubyiruko ku bigendanye no guhanga hakoreshejwe ikoranabuhanga ni ukwitinyuka. Bamwe bumva ko ibijyanye n’ikoranabuhanga no guhanga ibidahari ari iby’ibihugu byateye imbere, ariko n’abana b’Abanyarwanda turashoboye.”
Uyu musore avuga ko u Rwanda rutari inyuma mu iterambere, ariko ko hagize izindi mbaraga z’urubyiruko zikoreshwa mu kubyaza umusaruro ikoranabuhanga, zazamura ubukungu bwarwo bukisumburaho.