Search
Close this search box.

Urugendo rwagejeje Capt Ariane Mwiza ku kuba umupilote mu Ngabo z’u Rwanda


Capt Ariane Mwiza ni Umunyarwandakazi w’urubyiruko utwara indege zo mu bwoko bwa kajugujugu mu Ngabo z’u Rwanda zirwanira mu Kirere (Rwanda Air Force). 

Avuga ko kuba umupilote w’indege kandi zitari iza gisivile atari ibintu byaje gutyo gusa ko ahubwo isomo yigiye ku Nkotanyi no kwitinyuka kandi ari umukobwa ari byo byamufashije kubigeraho.

Ubwo yari muri Rwanda Convention yabereye muri Leta zunze Ubumwe za Amerika muri Nyakanga 2025, Capt Mwiza yahishuye uburyo ubutwari Inkotanyi zagaragaje ziganjemo urubyiruko mu rugamba rwo kubohora Igihugu ari byo byamusunikiye kuba umupilote kandi utari uwa gisivile.

Ubwo yari abajijwe uburyo yabashije kugera kuri ako kazi ndetse n’imbogamizi yahuye na zo nk’umukobwa yagize ati “Icyanteye imbaraga ni uko nakunze kurebera ku bagabo n’abagore b’intwari babohoye Igihugu cyacu kandi babirwaniye.”

“Nkiri muto rero nanjye nahoraga nibaza icyo nakorera Igihugu cyanjye. Aho ni ho nakuye igitekerezo cy’uko nshobora kwinjira muri ba bagore b’intwari binjyiye mu rugendo rwo kubohora Igihugu cyacu.”

Capt Mwiza yasobanuye ko aho ari ho yatekerereje icyo yakora ariko cyihariye kandi ntiyacibwa intege no kuba ari umukobwa.

Ati “Aho ni ho nahise niyemereza ko nzaba umupilote kandi udatwara indege muri sosiyete za gisivile ahubwo mu gisirikare. Ni aho nakuye imbaraga zatumye mpitamo gukora uyu mwuga.”

Capt Mwiza yavuze ko imbogamizi ziri mu mwuga wo gutwara indege kuri we nk’umukobwa ari uko ukorwa n’abagabo benshi cyane bigatuma abagore bamwe batekereza ko batawushoboye ariko ko we yiyemeje  kuwukora ngo atinyure bagenzi be bafite iyo nyota ariko bakaba bashobora kuzitirwa n’icyo kibazo.

Ati “Gutwara indege si ikintu gikorwa n’abagore benshi kandi byambereye imbogamizi mbanza kwishidikanyaho n’abandi banshidikanyaho. Ariko naravuze nti nimbikora bigashoboka intsinzi ntizaba ibaye iyanjye gusa, ahubwo izaba ari n’iy’abandi bakobwa n’abahungu bakiri bato bibaza ku nzozi zabo niba zizaba impamo”.

Inkuru ya Capt Mwiza yabera urundi rubyiruko isomo ryo gukurikira inzozi zarwo rurebeye ku bafite icyo bagezeho gifatika kandi bakiri bato kikarutera na rwo imbaraga by’umwihariko ku mirimo ikunze gufatwa nk’iy’abagabo gusa nyamara n’abagore bayishoboye.

Capt Ariane Mwiza ni Umunyrwandakazi utwara indege za kajugujugu mu Gisirikare cy’u Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter