Search
Close this search box.

Yahawe miliyoni 25 Frw abikesha gutunganya urusenda

Gashonga Trésor ni rwiyemezamirimo w’urubyiruko watsindiye igihembo cya miliyoni 25 Frw nk’uwahize abandi mu kugira umushinga mwiza mu irushanwa ryitwa ‘AYuTE Africa Challenge’.

Avuga ko ayo mafaranga ari inkunga ikomeye cyane kuri we kuko agiye kumufasha kwagura uruganda rwe rukabasha kongera ibyo rukora ndetse akongera n’ibihugu yoherezamo umusaruro we.

Mu kiganiro na KURA, Gashonga yavuze ko ikigo yashinze cya Incuti Foods gitunganya urusenda gikorana n’abahinzi 50 kigurira urusenda ndetse kikaba gikoresha abakozi 20 bahoraho.

Yavuze ko kuri ubu atunganya uducupa tw’urusenda turi hagati y’ibihumbi 10 n’ibihumbi 20 ku kwezi akaba akorana na ‘super markets’ 70 mu Rwanda ndetse yohereza urusenda muri Kenya, Oman no muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Gashonga yavuze ko igishoro kuri we cyabaye igitekerezo kibyara umushinga atangira kuwukora akorera mu muryango aho babaga bamutije.

Ati “Natangiye nta mafaranga menshi mfite kuko natiraga mu muryango ibikoresho nkatunganya urusenda nkongera nkabisubizayo nkagenda nkarucuruza bakanyishyura. Byageze aho nyuma mbona ibihembo kubera umushinga wanjye bampamo nka miliyoni 3 Frw ni bwo natangiye gukora mu buryo bw’uruganda.” 

Gashonga avuga ko igihembo cya miliyoni 25 Frw yahawe acyitezeho kubona ubushobozi bwo kwagura ibyo akora bikaba uruganda rwagutse.

Ati “Ubu dusanganywe ikirango cy’ubuziranenge gusa cyo mu Rwanda gusa ariko dushaka n’ibindi mpuzamahanga. Tozongera abahinzi dukorana babe 2000 mu myaka itanu iri imbere, tugure umashini zo ku rwego rw’inganda kandi twongere abakozi tugere ku rwego rwo gucuruza uducupa  ibihumbi 100 ku kwezi ku buryo n’ibihugu bindi twifuza gukorana tuzabona ibyo twoherezayo.”

Avuga ko urusenda atunganya rwihariye kugira impumuro z’ibintu bitandukanye n’uburyohe butandukanye kandi rukaba rubasha gucururizwa kuri internet.

Uyu rwiyemezamirimo ukiri urubyiruko avuga ko gutunganya urusenda ari umurimo ubasha kubyara amafaranga kuko rwamuhaye akazi abasha kugaha n’abandi ndetse agashishikariza urundi rubyiruko kudatinya kurushoramo amaboko.

Ati “Umushiga w’urusenda ubasha kubyara amafaranga kuko rwampaye akazi ntagafite rugaha n’abandi kandi abantu bararukunda. By’umwihariko ku isoko mpuzamahanga bakunda urusenda rwo mu Rwanda. Umuntu w’urubyiruko ushiritse ubute ubifiteho ubumenyi akagira abo bakorana yabona amafaranaga ku buryo yabasha kwiteza imbere.”

Imibare y’Ibarura rusange riheruka igaragaza ko Abanyarwanda b’urubyiuko (abari munsi y’imyaka 30) bagize ijanisha rya 65% by’Abanyarwanda bose. 

Ni mu gihe urwego rw’ubuhinzi bw’umwuga (ni ukuvuga butari ubw’amaramuko) ari wo mwuga wa kabiri ukorwa na benshi mu Rwanda bagera kuri 39.3% by’Abanyarwanda bose nk’uko imbare yo muri Gicurasi 2024 ibivuga.

Ni yo mpamvu inzego zitandukanye zishishakariza urubyiruko kuyoboka ubuhinzi bw’umwuga kuko burimo amahirwe menshi y’ibyo rushobora gukora.

Gashonga Trésor yahawe miliyoni 25 Frw abikesha gutunganya urusenda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter