Search
Close this search box.

Yiyemeje gufasha abana bo ku muhanda

Mugisha Claude ukomoka mu Karere ka Nyabihu, washinze umuryango ‘Mhelper Group’ ufasha abana bo ku muhanda gusubizwa mu mashuri, ugahugura abiganjemo urubyiruko ku kwita ku buzima bwo mu mutwe, yishimiye umusanzu atanga.

Mugisha ni umusore ukiri muto wifuza gutanga umusanzu mu kubaka ubuzima bwa benshi ahereye mu burezi n’ubuvuzi.

Ishyaka n’igitekerezo cyo gushinga uyu muryango Mugisha abikomora ku bibazo yagiye yibonera n’amaso ye. Akiri mu mashuri yisumbuye, yabonaga bamwe mu banyeshuri batameze neza kubera ibibazo by’imiryango bakomokamo, gusa na nyuma yo gusoza amashuri akabona bamwe baryamisha ubumenyi bahawe, yifuza kumenya byinshi n’ukuri kwabyo.

Yasobanukiwe ko nta kabura imvano kuko yabonye ibibazo byinshi bahura na byo biva ku mibereho banyuzemo nk’ubukene, imiryango idashobotse, ibibera ku mbuga nkoranyambaga n’ibindi, yiyemeza gushaka igisubizo.

Ikiganiro KURA yagiranye na Mugisha cyagarutse ku mikorere ye n’ibyo bamaze kugeraho binyuze mu muryango yashinze.

Yavuze ko umuryango ‘Mhelper Group’ umaze kugera ku bikorwa bitandukanye birimo nko kuganira n’imiryango irenga 100, abayigize bakigishwa uburyo bakwita ku bana hakiri kare.

Uyu muryango umaze kuganira kandi n’abanyeshuri barenga 400 ku bijyanye no kwihangira umurimo no kwita ku buzima bwo mu mutwe.

Binyuze mu bufatanye bw’inzego z’ibanze, Mugisha avuga ko abana barenga 10 bakuwe ku muhanda bagasubizwa mu ishuri, ubu bakaba biga muri G.S Mukamira na Collège APARPE, aho bakurikiranirwa hafi ku bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.

Mugisha Claude aracyahanganye n’imbogamizi zirimo ubushobozi buke kuko yifuza gufata abana benshi batishoboye bagasubizwa mu mashuri cyangwa bakitabwaho no mu bundi buryo. Yagaragaje ko we n’abo bakorana bagihura n’indi mbogamizi yo kubura impuguke zisobanukiwe ubuzima bwo mu mutwe zababa hafi.

Yasobanuye ko kwibanda ku buzima bwo mu mutwe no gufasha abana bo ku mihanda bidafite aho bihuriye n’ubuzima bwe bwite, ahubwo avuga ko nk’Umunyarwanda, gukemura ibibazo biboneka muri sosiyete bimureba. Ati “Gufasha abana ni ugufasha igihugu kuko ari Rwanda rw’ejo.”

Mu mboni za Mugisha, abana bakunze guta amashuri bitewe n’uko ari imfubyi, gufatwa nabi mu miryango, ubushobozi buke bwo kubigisha, urukundo ruke mu miryango n’ibindi.

Ati “Mu bana 50 bakozweho ubushakashatsi, basoje amashuri yisumbuye, twasanze 25 bakomeza kuba iwabo aho kubona imirimo ibafasha kwiteza imbere cyangwa kubyaza umusaruro impano zabo, bikaba intandaro yo kwangirika k’ubuzima bwo mu mutwe.”

Yongeyeho ko abo bana basoje kwiga bakabura akazi, ababyeyi bakabashyiraho igitutu cyo gushaka imirimo, bibatera ibibazo byo mu mutwe, bamwe bakumva ko amakiriro yabo ashingiye ku kujya mu mahanga gushaka ubuzima, Isi ikabikaragiraho.

Umuyobozi Mukuru wa Mhelper Group, Mugisha Claude, asobanura intego ze agira ati “Dufite intego yo kwagura ibikorwa byacu tugakorana n’ibigo byinshi, ubushobozi bwakwiyongera tukongera umubare w’abana bafashwa, benshi bakabasha kwiga no kwirinda kwangirika k’ubuzima bwo mu mutwe.”

Kugeza ubu Mhelper Group ikorana n’Akarere ka Nyabihu ndetse na The Deutsche Gesellschaft für Internationale Zusammenarbeit (GIZ], umuryango w’Abadage ufasha leta n’abikorera guteza imbere igihugu mu buryo butandukanye.

Inama ya Mugisha ku Banyarwanda n’abandi bose bamukurikira cyane cyane urubyiruko, yibanda ku kwita ku buzima bwo mu mutwe no kubaka igihugu.

Ati “Icyo nasaba urubyiruko n’abandi muri rusange, ni ugushaka amakuru ahagije ku buzima bwo mu mutwe. Tubasaba kutwegera cyangwa bakagana ibigo nderabuzima bagasobanukirwa byinshi, bagahabwa amakuru abafasha kwita kuri bagenzi babo bahura n’ibyo bibazo.”

Yakomeje agira ati “Inama nagira urubyiruko mu kugira ubuzima bwiza bwo mu mutwe, birinde ibiyobyabwenge, birinde gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo budakwiriye, ndetse bakabaho ubuzima bufite intego kandi zifatika. Igihe bumvise batameze neza, basabwa kugana impuguke mu buvuzi bwo mu mutwe zikabafasha.”

Mugisha yasabye buri wese kwiyumvisha ko ibibazo byose bitaharirwa Leta, ahubwo ko na buri wese ashobora gutanga umusanzu mu kubaka igihugu ndetse benshi bakabona ubuhungiro ku bwabo.

Binyuze mu bufatanye bw’inzego z’ibanze, Mugisha avuga ko abana barenga 10 bakuwe ku muhanda bagasubizwa mu ishuri

Akiri mu mashuri yisumbuye yabonaga bamwe mu banyeshuri batameze neza kubera ibibazo by’imiryango bakomokamo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter