Search
Close this search box.

Gukora ‘robots’ bimwinjiriza miliyoni 500Frw ku mwaka

Indwara zitandura ni zimwe mu zihangayikishije ubuzima bwa muntu kuko nko mu Rwanda hafi 60% by’impfu ziterwa n’uburwayi zituruka ku ndwara zitandura. Ni mu gihe ku rwego rw’Isi abagera kuri 70% mu bahitanwa n’indwara ari abicwa n’izitandura.

Nibura mu masegonda abiri umuntu umwe abura ubuzima, na ho miliyoni 41 z’abantu buri mwaka bagapfa bazira indwara zitandura ku Isi.

Ibyo byatumye mu mu 2024, Irankunda Claude, ashinga ikigo yise Baho NurseBot, gikora robot zifashishwa mu gupima ibimenyetso by’indwara zitandura.

Yabikoze agamije kugabanya umubare w’abahitanwa na zo, aho ubu amaze gupima abantu 5000.

Ni robot zifashishwa mu bice bitandukanye nko mu bitaro, ahahurira abantu benshi, zikifashishishwa n’abo mu bice by’ibyaro bitarageramo amashanyarazi.

Mu byo izo robot zipima harimo ibimenyetso by’umuvuduko w’amaraso, imikorere y’umutima, ibilo, uburebure, umuriro, ingano y’umwuka mwiza mu mubiri, iy’isukari mu mubiri n’ibindi, zigatanga ibisubizo, byihuse, abarwayi bagakurikiranwa kare.

Bafite eshanu buri mwe ifite bwo gupima abantu 1400 ku munsi. Baho NurseBot ikaba iri no gukora izindi robot eshanu zizoherezwa mu mahanga.

Ni imirimo inamwinjiriza agatubutse kuko nko ku mwaka byagenze neza Iradukunda ashobora kwinjiza miliyoni zirenga 500 Frw, amafaranga biteganywa ko aziyongera bijyanye n’imishinga yo kwagura ibikorwa bafite.

Iyo ni imwe mu mpamvu y’ishingwa rya Baho NurseBot kuko Iradukunda yari agamije gutanga ibisubizo birambye mu baturage, bakabaho mu buzima buzira umuze.

Izo robot zikoreshwa ku bigo bishinzwe ubuzima, kugira ngo hagabanywe ibyago n’impfu biterwa n’indwara zitandura.

Irankunda ati “Tumaze kumenya umuzi w’ikibazo , twakoze robot zifasha abantu kumenya uko ubuzima bwabo buhagaze, tugafasha n’ibigo bishinzwe ubuzima kubona amakuru byihuse binyuze muri izi robot zacu, indwara zitandura zigakurikiranwa kare”.

Izo robot zifite ubushobozi bwo gukoresha ingufu zitutuka ku mirasire y’izuba, abadafite telephone, mudasobwa cyangwa na internet bakabonera ibisubizo byabo kuri ecran ya robot, cyangwa mu butumwa bugufi.

Banakwifashisha ikarita zikoranye ikoranabuhanga zibika amakuru y’uwaje kwipimisha.

Nyuma y’igenzura ryakozwe, Baho Nursebot yatoranyijwe nk’imwe mu mishinga 15 ikomeje gutera imbere no gutanga ibisubizo birambye muri gahunda ya Timbuktoo HealthTech Hub Programme ishyirwa mu bikorwa n’Ishami rya Loni ryita ku Iterambere, UNDP.

Kubera iyo ntambwe Baho Nursebot yatsindiye ubufasha bwihariye bwo kongera ingufu mu gukwirakwiza ibisubizo byayo bigezweho.

Yahawe kandi igihembo kingana 25.000$, inahabwa ubujyanama bwihariye mu kunoza imikorere.

Irankunda kandi azitabira Inama Mpuzamahanga ibere i Paris mu Bufaransa igamije gushakira Isi ibisubizo bitandukanye izwi nka ‘ChangeNOW 2025’ izaba guhera ku wa 24 kugeza ku wa 26 Mata 2025.

Irankunda ashimira ubuyobozi butanga amahirwe ku bantu bashaka kwiteza imbere no gutanga umusanzu mu gukomeza guteza imbere igihugu.

Atanga inama kuri bagenzi be b’urubyiruko yo kumenya neza intego bafite mu buzima, ushaka kwikorera, akamenya ibyo ushaka kugeraho, niba ari ugutanga serivisi cyangwa guhanga udushya akagira umwanya wo kwibaza niba intego ze ziri kugerwaho.

Robot za Iradukunda zifashishwa mu gutahura ibimenyetso by’indwara zitandura ni uku zimeze

Irankunda Claude ni we washinze Baho NurseBot, ifasha mu kurwanya indwara zitandura hakoreshejwe robot

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter