Umukundwa Josué [Jidenah] ni Umuyobozi Mukuru wa Kigali Protocol na Kigali Service ikora mu bukwe n’ibirori bitandukanye, ariko byose bigahurira muri Kigali Events. Yihangiye umurimo bikomotse ku mwuga w’itangazamakuru wamuhuje na benshi.
Umukundwa uvuka mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro, yakuranye inzozi zo gukina umupira w’amaguru. Uko yakuraga ni ko yavumburaga izindi mpano yifitemo zirimo n’iyo gutangaza amakuru.
Yinjiye mu itangazamakuru arikora atitaye ku mbogamizi zitandukanye, abari muri uyu mwuga bakunze guhura na zo. Biragoye kurwanya amaboko y’umuntu ukora, kuko icyiza birangira gitsinze ikibi. Ni koko yabaye umunyamakuru mwiza, benshi baramukunda, yunguka n’inshuti nyinshi zagize umumaro mu bikorwa bye, byamuhaye izina rya rwiyemezamirimo.
Mu itangazamakuru, Umukundwa Josué yibanze ku gisata cy’imyidagaduro, atangira no kwitabira ibikorwa n’ibirori byayo, ariko ntanyurwe n’uburyo bitegurwa, cyangwa uburyo ababyitabiriye bakirwa, agambirira kuzana agashya.
Igihe gikwiye kigeze yashinze itsinda rya Kigali Protocol rifasha abanyabirori kwakira ababagana, abifashijwemo n’inshuti ze za hafi, kubera umubano yari amaze kubaka mu bantu, yubaka izina vuba.
Umukundwa avuga ko igitekerezo cyo gushinga Kigali protocol cyavuye mu kwitegereza ibyirengagizwa mu bitaramo byitwa bito bikangiza isura yabyo. Igihe abandi binezezaga mu bitaramo, we yarebaga kure akibazaga ati “Ni iki kibura mu bitaramo kugira ngo bigende neza? Ese nakongeramo iki cy’agashya?” Yasanze uburyo abantu bitabwaho mu bitaramo bitaryoshye.
Amaze kurema iri tsinda rigakomera, Umukundwa yakomeje kwagura ibikorwa bifite aho bihuriye n’imyidagaduro birimo no kureberera inyungu z’abahanzi barimo Bushali, umuhanzi wa Hip-Hop.
Uyu musore asobanura ko gushinga ibikorwa byo kurebera inyungu z’abahanzi byavuye ku mubano yagiye agirana n’abahanzi bahuriye mu myidagaduro, akifuza gushyira itafari rinini ku muziki Nyarwanda, ashyigikira abanyamwete.
Umukundwa uzwi nka Jidenah, yamaze gufungura andi mashami ya Kigali protocol muri Pologne na Canada. Kugeza ubu, Kigali protocol ni itsinda rizwi mu Rwanda cyane cyane mu myidagaduro, aho rigoboka abafite ibirori bitandukanye mu kubiyobora mu buryo bwiza, ababyitabiriye bakitabwaho kinyamwuga.
Mu kiganiro na KURA, Umukundwa Josué yavuze ko Kigali protocol yamuremeye amahirwe menshi arimo no gukora mu biganza bya Perezida Paul Kagame.
Anasobanura ko gutanga serivisi nziza byatumye agirirwa icyizere na rubanda ndetse akunguka inshuti nyinshi, zimwe zikaba ingirakamaro mu bikorwa bye bimwinjiriza.
Ibibazo n’imbogamizi byo ntibiva ku muryango bikomanga. Uyu musore yahuye n’imbogamizi zirimo kuba Kigali protocol yikwitirirwa amakosa yakozwe n’andi matsinda akora mu birori, bitewe n’izina bubatse, bikagabanya amahirwe yo guhabwa ibiraka.
Indi mbogamizi ikomeye ni ukubona amasoko, ku buryo bamwe bayahabwa nta piganwa, kubera izina bafite, abandi bagapfukiranwa kuko batazwi kandi bakora neza.
Ati “Abantu bagakwiye gushyira hanze amasoko agapiganirwa, ni byo bituma habaho imbaraga mu mikorere, gusa n’iyo bitabaho twe ntituzahagarara gukora.”
Kigali protocol igiye kumara imyaka itandatu ishinzwe, yatanze amahirwe n’imirimo kuri benshi biganjemo urubyiruko, yagura ibikorwa byayo birimo no kwamamaza ibikorwa by’abantu ikoresheje imbuga nkoranyambaga zayo, dore ko zikurikirwa n’abatari bake.
Iri tsinda ntiryabaye isoko yo gutanga imirimo gusa, ahubwo ryabaye n’ikiraro gifasha benshi kumenyekana no kubaka izina, bagaragaza ubushobozi bifitemo mu buryo butandukanye.
Umukundwa akebura abakiri bato agira ati “Inama naha urubyiruko rwifuza kwihangira imirimo, rubyaze umusaruro amahirwe ruhabwa n’igihugu niba rukora ibyemewe n’amategeko.”
Yavuze ko urubyiruko rukwiye gukorana umurava, rugahuza amaboko rutezanya imbere. Yarusabye kwitinyuka rugakoresha imbaraga zarwo ndetse rukirinda ubwoba.


