Search
Close this search box.

Ni gute wasaba imbabazi umukunzi wawe mbere yo kumubura?

Ingo nyinshi n’imibano y’inkundo zitandukanye bisenywa n’impamvu zinyuranye zirimo gukosa ariko ntihabeho gusaba imbabazi cyangwa kubabarira.

Igihe cyose wagiye mu rukundo zirikana ko uzakenera gusaba imbabazi cyangwa ukazisabwa mu gihe runaka. 

Mu by’ukuri abantu benshi batakaza ubucuti ku bwo kubura uburyo bwiza bakoresha basaba imbabazi cyangwa bakazisaba mu buryo bukomeza kwangiza umubano, gusa ikinyamakuru Health Relationship gikorera muri Leta ya Utah muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kibisobanura neza:

1.  Garagaza ikosa ryawe

Gusaba imbabazi bikwiye kugaragaza icyaha wakoze cyangwa uburyo wakosheje. Sobanura uburemere bw’ikosa wakoze ndetse n’ingaruka ryagira ku mubano wanyu.

2.  Saba imbabazi 

Nusaba imbabazi ntukishyigikire ngo uzisabe wirengera cyangwa ushaka impamvu zigukura mu ikosa, ahubwo zisabe udaciye ku ruhande.

Urugero: Ni ukuri nakosheje ndakubeshya! Aho kuvuga ngo “Ni wowe wabiteye kugira ngo nkubeshye”.

3.          Sobanura impamvu zaguteye gukosa

Gukosa byose burya biterwa n’impamvu zitandukanye. Wenda ni ingeso, watunguwe cyangwa umujinya wagukoresheje amahano. Umukunzi wawe uha agaciro, ni ingenzi kumuganiriza imbonankubone niba ubishoboye, ukavuga icyaguteye kumubabaza, nta mujinya ufite cyangwa imvugo mbi.

4.    Saba imbabazi

Ni ukuri ntibyoroha gusaba imbabazi igihe wakoze amakosa imbere y’umukunzi. Abakunzi bacu ni bamwe tuba twifuza kugumana mu buzima bwacu igihe tubakunda by’ukuri, tutifuza no gutandukana. 

Nyuma yo gusobanura ikosa n’icyariteye, ca bugufi usabe imbabazi umukunzi wawe kandi umusezeranye kutazongera.

Guca bugufi ni inzira ya mbere iguharurira inzira ukagera ku mbabazi byihuse, ndetse umubano wanyu wajemo agatotsi ugakosorwa, urukundo rukogera nka mbere.

Imbabazi rwose wazihabwa kandi umubano ukagaruka! Ariko se uhabwa imbabazi asabwa kwitwara ate nyuma yo gutakamba, hagakuriraho kumva utanga imbabazi?

 1.   Tega amatwi

Gusaba rwose bihabanye no guhabwa. Niba wasabye imbabazi umukunzi wawe ashobora gutwarwa n’amarangamutima akavuga nabi agaragaza agahinda ke, akazikwima cyangwa akarira cyane, gusa menya ko wamushyize mu bihe bibi ukwiye kumwumva.

Tegereza igisubizo cyose aguha kandi ucyubahe utamuhase cyangwa ngo uhatirize, muhe umwanya uhagije wo kugusubiza, naguha n’ibihano ubikore.

2.  Akirana yombi ibyo aguhaye

Niba aguhaye imbabazi, nyurwa na zo kandi ugaragaze ibyishimo imbere ye, niba hari n’ibyo akunda ubimukorere mwongere kuryoshya umubano wanyu.

3.  Mube hafi 

Kubabarirwa ntibisobanuye ko umubabaro wateye umukunzi washize. Niba bisaba urugendo kugira ngo womore igikomere wateje, bihe umwanya umubere mwiza kuruta mbere, igihe atarakubabarira ukomeze kumwereka impinduka ndetse nahitamo kukureka mutandukane neza.

Nk’uko bigarukwaho n’ikinyamakuru cyo mu Buhinde, Hindustan Times, kuganira bigiye kure hagati y’abakundana bituma habaho kumenyana, bikarinda n’amakosa hagati yabo, ariko kandi kuganira bikagarura icyizere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter