
Amahirwe ahishe ku rubyiruko rwifuza kugana ubuvumvu, umwuga ugejeje kure Uwibona Sheila
Muri toni 17,000 z’ubuki isoko ry’u Rwanda rikeneye, nibura izishobora kuboneka ni toni 5800, utabariyemo amasoko yo hanze y’igihugu. Ni ikigaragaza amahirwe akomeye ari mu mwuga w’ubworozi bw’inzuki uzwi nk’ubuvumvu, cyane cyane ku rubyiruko rufite umubare munini w’abari mu bushomeri, bakaneye kubyaza ubumenyi bwabo n’imbaraga umusaruro ngo biteze imbere, banateze