Wari wicarana n’umuntu mu mwanya muto agakora ibintu utari umwitezeho? Urugero, agatangira kukumenyera cyane, niba mutaziranye akigira nk’aho muri inshuti magara cyangwa se mufitanye umubano udasanzwe. Niba uri kunywa icyayi, aho kwaka icye, agafata igikombe cyawe akaba aricyo anyweraho? Uwo muntu afite uburwayi ariko nawe ashobora kuba atabizi. Abahanga babwita Bipolar Disorder.
Mu batuye Isi, miliyoni 44 barwaye indwara yitwa ‘Bipolar Disorder’ ndetse iri ku mwanya wa gatandatu mu zikururira abantu ubumuga butandukanye.
Nko muri Amerika, bibarwa ko abayirwaye bangana na 2,8% by’abatuye iki gihugu.
Niba ukurikirana amakuru, ushobora kuba waramenye ko umuhanzikazi Mariah Carey yayirwaye ndetse mu 2018 na Kanye West usigaye yiyita Ye yatangaje ko ayirwaye.
Bipolar Disorder itera umuntu ihindagurika rikabije mu byiyumvo bye ku buryo ushobora kubona umuntu wari wishimye mu minota ibiri ahindutse isura ikijima.
Mayo Clinic ni ivuriro rikomeye ryo muri Amerika. Mu gusobanura iby’iyi ndwara, rivuga ko itandukanye n’iy’agahinda gakabije (depression) itera uyirwaye kumva ashavuye, abuze ibyiringiro cyangwa akumva adashishikajwe n’ibintu ubusanzwe bitanga ibyishimo mu mirimo itandukanye.
Mu bushakashatsi bwakozwe, nta burerekana ko indwara zo mu mutwe umuntu ashobora kuzirwara bitewe n’uko hari uwo akomokaho cyangwa uwo bafitanye isano wazirwaye.
Iyo bigeze kuri Bipolar Disorder ho, usanga umuntu ahindagurika bya hato na hato mu ruhande rw’amarangamutima, akaboneka nk’uwuzuye ibyishimo cyangwa agasagwa n’umujinya mu buryo budasanzwe.
Umuganga w’inzobere mu kuvura indwara zo mu mutwe, Dr Simon Kanyandekwe, asobanura ko iyi ndwara iyo ifashe umutu atangira gukora ibitandukanye n’ibyo yakoraga.
Urugero, niba afite nk’umukoresha atangira kumubwira ibintu atajyaga amubwira birimo kumwubahuka cyangwa kumusuzugura cyangwa umuntu mutaziranye ukabona akwisanzuraho nk’aho muziranye. Nyir’ubwite ntamenya ko hari icyahindutse n’ubimubwiye ararakara.
Ati “Mpuye n’umuntu bwa mbere ndi kwinywera icyayi, ndi kuganira n’undi wowe ukaza ako kanya ukansuhuza nk’aho tuziranye hanyuma ugafata nk’igikombe cyanjye ugatangira kukinyweramo. Nubwo waba utari umuganga, wakwibaza habaye iki kugira ngo yitware gutyo.”
Ibimenyetso by’iyi ndwara akenshi bikunda kuganisha uwo yafashe kujya abura ibitotsi cyangwa akumva adashaka gusinzira, bikabangamira imikorere ye, ingufu, uburyo yari asanzwe abasha kubonamo ibintu no kubisesengura kugeza ubwo agera aho aba atakibasha gutekereza neza mu buryo buboneye.
Bipolar Disorder ishobora kwibasira umuntu by’igihe kirekire icyakora biba bishoboka ko yavurwa hifashishijwe imiti hamwe n’ubufasha bwo kuganirizwa n’inzobere mu buvuzi buzwi nka ‘psychotherapy’.
Hakomeje gukorwa ubushakashatsi hagamije kumenya byinshi kuri yo, birimo impamvu nyakuri ziyitera, kumenya niba ishobora kuba uruhererekane mu miryango aho ubu hagaragazwa ko bishoboka ku bafitanye isano ya bugufi cyane ndetse hanakomozwa kuba ishobora guterwa no kuba umuntu yarabuze abe yakundaga, kubatwa n’ibiyobyabwenge cyangwa ibisindisha.
Ishobora gukururira uyifite kurushaho kurarikira ibiyobyabwenge, agahorana intekerezo zimuganisha ku kwiyahura, gutsindwa cyane mu ishuri no guhora mu bibazo by’ubukungu n’amikoro cyangwa umuntu uyifite ugasanga ntajya ahirwa mu rukundo bitewe no guhora ahindagurika mu byiyumvo.
Iyi ndwara ubwayo ntishobora kwikiza ni n’ayo mpamvu ufite ibimenyetso akwiye kwegera umuganga usobanukiwe n’ibijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe by’umwihariko ufite ubunararibonye mu kuvura Bipolar Disorder kuko ari we ushobora kumufasha kuva muri icyo kibazo akurikije urwego abona ubukana bwayo bugezeho.