Search
Close this search box.

Ese witeguye gukora itandukaniro rya nyaryo ku mubumbe wacu? 🌍 Injira mu irushanwa rya #GreenRisingRwanda maze ugaragaze uko uri kuzana impinduka nziza 🇷🇼 🌱

Uko witabire vuba, ni ko wongera amahirwe yo gutsindira ibihembo bya buri kwezi! 💰

Uko watsindira ibihembo:

1️⃣ Hitamo igikorwa kirengera ibidukikije muri ibi bikurikira

  🌳Gutera ibiti cyangwa gusazura amashyamba

  ♻️ Gufata neza imyanda no kuyibyaza umusaruro

  📚 Kwigisha no gukora ubukangurambaga mu kurengera ibidukikije

2️⃣ Fata videwo ngufi (itarengeje iminota 2) cyangwa amashusho ugaragaza bimwe mu bikorwa byawe birengera ibidukikije. Amashusho yawe agomba kwerekana igikorwa urimo, ikanagaragaza impamvu wahisemo kugikora.

3️⃣ Andika inshamake isobanura igikorwa cyawe, impinduka nziza kizana, ndetse n’icyaguteye kugikora.

4️⃣ Garagaza ibyo wakoze ku rubuga rw’irushanwa.

5️⃣ Shishikariza bagenzi bawe kwitabira ubasangiza amashusho yawe. Ntiwibagirwe gutanga igitekerezo ndetse unashyigikira bagenzi bawe bazitabira iyi gahunda!

Menya byinshi: https://www.goodwall.io/tags/GreenRisingRwanda