AgriConnekt Awards ni amarushanwa ngarukamwaka ategurwa na Ministeri y’Urubyiruko n’Ubuhanzi, ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo USAID HANGA AKAZI, MIFOTRA n’abandi/ AgriConnekt Awards is an annual competition organized by the Ministry of Youth and Arts in collaboration with partners such as USAID HANGA AKAZI ,MIFOTRA and others.
Irushanwa rizitabirwa na ba Rwiyemezamirimo b’Urubyiruko bujuje ibi bikurikira/The competition is open to young entrepreneurs who meet the following criteria:
- Kuba ari umunyarwanda ufite imyaka hagati ya 16 na 30 / Must be a Rwandan citizen between the ages of 16 and 30;
- Umushinga ugomba kuba uri mu cyiciro cy’ubuhinzi cyangwa gutungana ibikomoka ku buhinzi /The project should be in the category of agri-business, agro-processing, or agriculture etc
- Kuba afite ikigo cy’ubucuruzi/koperative byanditse ku buryo bwemewe n’amategeko (ibyangombwa bitangwa na RCA cyangwa RDB)/ Must have a legally registered business or cooperative (certified by RCA or RDB).
- Kuba afite umushinga uri kwaguka kandi ushobora guhanga imirimo myinshi kandi ugahindura sosiyete/ Must have a growing project that has the potential to create many jobs and bring positive change to society;
- Kuba umushinga we cyangwa we ku giti cye utarigeze uhembwa binyuze cyangwa bitanyuze mu marushanwa ayariyo yose yateguwe na Ministeri y’Urubyiruko n’ubuhanzi cyangwa abafatanyabikorwa bayo cyane cyane (Imbuto foundation na Ministeri y’ikoranabuhanga) / The project or the entrepreneur must not have previously won any award from competitions organized by the Ministry of Youth and Arts or its partners, especially Imbuto Foundation and the Ministry of ICT;
More here: http://bit.ly/4cWz9NV